Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, agiye kubagwa.
Uyu mukobwa uheruka kwinjira mu itangazamakuru aho akorera Isibo Radio, agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Dj Brianne agiye kubagwa ku gifu bagakuraho ibinure biriho kuko byabaye byinshi.
Akaba agiye kubagirwa ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing).
Dj Brianne ugiye kubagwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, biteganyijwemo ko ’operation’ imara hafi amasaha 8, nyuma ni bwo abantu be bashobora kumubona.
Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…