Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Ngororero-Muhanga wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yaguye.
Imvura yaguye mu ijoro ryacyeye yatumye umuhanda uherereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero uyihuza n’akarere ka Muhanga urengerwa n’amazi aturuka muri nyabarongo ya 1 bikaba byahise bituma uwo muhanda uba ufunzwe kugira ngo hatabaho ibindi bibazo by’impanuka.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize ati “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya 1 akimena mu muhanda, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze by’agateganyo.”
Icyakora Polisi y’u Rwanda ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugira umuhanda ube nyabagendwa nk’uko byari bimeze, mugihe byatungana bari bubimenyeshe.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…