IMIKINO

Akebo kajya iwamugarura! Sunrise Fc yigeze kubuza Kiyovu Sports igikombe nayo yayihenuyeho

Ikipe ya Sunrise Fc ibarizwa mu Karere ka Nyagatare yatsikiriye i Kigali mu mukino yatsinzwemo na Kiyovu Sports bituma ikomeza kujya mu makipe amanuka mu kiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, hakinwe umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye Sunrise Fc maze Kiyovu Sports ikayihenuraho.

Nyuma y’uko Sunrise FC yigeze kubuza igikombe cya Shampiyona Kiyovu Sports umwaka wa 2022/2023, Kiyovu Sports nayo yahisemo kuyihenuraho iyitsinda ibitego bitari bike dore k igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye n’ibitego 4-0.

Ni ibitego bitatu byatsinzwe mu gice cya mbere na Alfred Leku watsinze bibiri na Kilongozi kimwe.

Ni umukino wabonaga ko Kiyovu Sports igifite intimba ku mutima nyuma y’ibyabaye Sunrise FC yayibujije amahirwe yarisigaranye ngo itsinde hanyuma ighite yegukana igikombe, aho umukino warangiye Sunrise Fc iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri Kiyovu Sports yanze n’ubundi gukora ikosa ryo kwinjizwa mu izamu ahubwo ishaka igitego cya Kane cyaje gutsindwa na Richard Kilongozi.

Ni mugihe undi mukino wakinwaga hagati ya Musanze Fc na Gasogi united warangiye Musanze yari murugo ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 bya Gasogi united.

Christian

Recent Posts

Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe…

1 hour ago

U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…

2 hours ago

Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze…

23 hours ago

UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼

Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino…

1 day ago

M23 yakubise inshuro ingabo z’u Burundi ifata agace bari barakabye

Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation…

2 days ago

Manchester United igiye kubaka Stade izaba ari ya mbere mu Bwongereza yakira abantu benshi

Ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bugiye kuvugurura Stade ya Old Trafford ikazajya yakira abantu…

2 days ago