Akebo kajya iwamugarura! Sunrise Fc yigeze kubuza Kiyovu Sports igikombe nayo yayihenuyeho

Ikipe ya Sunrise Fc ibarizwa mu Karere ka Nyagatare yatsikiriye i Kigali mu mukino yatsinzwemo na Kiyovu Sports bituma ikomeza kujya mu makipe amanuka mu kiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, hakinwe umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye Sunrise Fc maze Kiyovu Sports ikayihenuraho.

Nyuma y’uko Sunrise FC yigeze kubuza igikombe cya Shampiyona Kiyovu Sports umwaka wa 2022/2023, Kiyovu Sports nayo yahisemo kuyihenuraho iyitsinda ibitego bitari bike dore k igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye n’ibitego 4-0.

Ni ibitego bitatu byatsinzwe mu gice cya mbere na Alfred Leku watsinze bibiri na Kilongozi kimwe.

Ni umukino wabonaga ko Kiyovu Sports igifite intimba ku mutima nyuma y’ibyabaye Sunrise FC yayibujije amahirwe yarisigaranye ngo itsinde hanyuma ighite yegukana igikombe, aho umukino warangiye Sunrise Fc iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri Kiyovu Sports yanze n’ubundi gukora ikosa ryo kwinjizwa mu izamu ahubwo ishaka igitego cya Kane cyaje gutsindwa na Richard Kilongozi.

Ni mugihe undi mukino wakinwaga hagati ya Musanze Fc na Gasogi united warangiye Musanze yari murugo ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 bya Gasogi united.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *