Mu gihe buri mwaka hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, hari amagambo adakwiriye gukoreshwa.
✅ Bavuga kwibuka ku nshuro ya… Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya ….
✅ Bavuga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,
❌ Ntibavuga Abacika cyangwa Abacikacumu.
✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside
❌ Ntibavuga gushyingura ibisigazwa cyangwa gushyingura amagufa.
✅Bavuga intwaza (abakecuru n’abasaza biciwe abana bose),
❌ Ntibavuga incike.
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga intambara.
❌ Ntibavuga Jenoside y’Abatutsi.
❌ Ntibavuga itsembabwoko n’itsembatsemba.
❌ Ntibavuga ngo bya bindi byabaye mu Rwanda cyangwa amahano yabaye mu Rwanda.
❌ Ntibavuga isubiranamo ry’amako cyangwa ubwicanyi bwo mu 1994.
❌ Ntibavuga Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda.
✅ Bavuga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga irimbi ry’abazize Jenoside.
❌ Ntibavuga mbere y’intambara cyangwa mbere y’indege,
✅ Bavuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ko Abanyarwanda basubiranyemo,
✅ Bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga Aba – FARG,
✅ bavuga abana bafashwa n’Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
❌ Ntibavuga Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho.
✅ Jenoside yarateguwe irageragezwa.
❌ Ntibavuga ko hari ibyagwiriye igihugu,
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga itsembabatutsi cyangwa itsembabwoko,
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ubwicanyi, amabi, amahano, serwakira, …
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ko hapfuye abagera ku bihumbi 800,
✅ Bavuga ko hapfuye aberenga miliyoni.
❌ Ntibavuga gutaburura,
✅ bavuga gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
❌ Ntibavuga ingengasi,
✅ Bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside
❌ Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside.
✅ Bavuga kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside.
❌ Ntibavuga guhamba abazize Jenoside,
✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…