Umuhanzi The Ben avuze ijambo ryakoze benshi ku mutima mu bari baje mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Nyirakuru uherutse kwitaba Imana aho yamwijeje ko imbuto nziza yabibye bazazibyaza umusaruro kandi ko bazamubera aho atari.
Nyirakuru wa The Ben, Mukangarambe Yoniya yasezewe mu cyubahiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hashimwa umurage asize ku gihugu n’umuryango.
Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kayonza, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari hateraniye inshuti, abavandimwe n’abo babanye.
Mu kumusezeraho,umuhanzi The Ben yagize ati ” Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.
Mukangarambe Yoniya yatabarutse ku itariki 28 Werurwe 2024 azize uburwayi.
Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo, gukunda igihugu no kuririmba kuko ariho abana be bakuye inganzo.
Nyakwigendera utabarutse afite imyaka 89, asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…