Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye n’inshuti zabwo byo mu Burengerazuba bw’Isi n’ibyo muri Afurika byashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nta bushake byigeze bigira.
Yavuze ibi mbere gato y’uko u Rwanda n’Isi byibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta na rimwe, mu mateka y’imibanire hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yigeze yemera uruhare rw’igihugu cye muri jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
Aba bishwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Ku cyumweru tariki ya 7 Mata, umunsi wo kwibuka iyi jenoside ku nshuro ya 30, Emmanuel Macron ntazagera i Kigali – ahubwo azaba ahagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Stéphane Séjourné.
Nk’uko Élysée ibitangaza, ngo perezida w’Ubufaransa azashyira hanze amashusho ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wo kwibuka, azibutsa ko “igihe gutsemba burundu abatutsi byatangiraga”, umuryango mpuzamahanga wabimenye ntiwagira icyo ukora kandi ko Ubufaransa n’ibihugu byunze ubumwe by’iburengerazuba n’Afurika bashoboraga guhagarika Jenoside ariko nta bushake bagize”.
Ku ya 27 Gicurasi 2021, ubwo yageraga i Kigali, Emmanuel Macron yameye “uruhare” rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi. Icyo gihe yatangaje ko Ubufaransa bwatumye “guceceka biganza igihe kinini ntihashakwa ukuri”.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…