IMYIDAGADURO

Umuhanzi King James arashinjwa ubwambuzi bwarenga miliyoni 30 Frw

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yashinjwe na Pasiteri Blaise Ntezimana wari wamuhaye amafaranga angana miliyoni 30 Frw y’ubushabitsi bari bagiye gukora undi akamwihinduka.

Advertisements

Aya makuru yaje kumenyekana nyuma yaho uyu Ntezimana anyujije ubutumwa butabaza ku rubuga rwa X, aho yasababye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ngo amufashe muri ako karengane yagiriwe. 

Ntezimana avuga ko mu 2021 aribwo yahaye King James ibihumbi 30$ ngo bakorane umushinga ubyara inyungu (business) yari yaratangiye yo gukora no gutunganya ifu yo mu bigori, Kawunga.

Avuga ko ibyo yumvikanye na King James bitubahirijwe n’amafaranga ntaya musubize, kandi ngo yayamuhaye ayagujije muri Banki yo muri Sweden aho atuye.

Amakuru ariho ni uko uyu muhanzi we yemera ibyo ashinjwa gusa akavuga ko bizakemurwa n’inzego z’ubutabera.

Pasiteri Blaise avuga ko yagejeje iki kirego na RIB ariko byabaye iby’ubusa bityo akabayifuza kurenganurwa kuko n’amafaranga y’amatike y’indege n’abunganizi amaze kuba menshi.

Iki ni ikibazo cyatumye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah yahise yinjiramo akabinyuza ku rubuga rwa X, asaba urubyiruko kutarangazwa na Ntezimana watabaje Perezida Kagame.

Dr Utumatwishima yavuze ko uyu Ntezimana asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, kandi bombi akaba yarabaganirije.

Yavuze ko ibyo bihumbi 30 by’amadorali yayamuhaye nta masezerano bagiranye, nyuma bakorana Buzinesi irahomba.

Yemeje ko yavuganye n’uwo Blaise urega King James ko ndetse yanicaranye na King James urengwa.

Ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubushuti yanze. Ajye mu butabera”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago