IMYIDAGADURO

Umuhanzi King James arashinjwa ubwambuzi bwarenga miliyoni 30 Frw

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yashinjwe na Pasiteri Blaise Ntezimana wari wamuhaye amafaranga angana miliyoni 30 Frw y’ubushabitsi bari bagiye gukora undi akamwihinduka.

Aya makuru yaje kumenyekana nyuma yaho uyu Ntezimana anyujije ubutumwa butabaza ku rubuga rwa X, aho yasababye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ngo amufashe muri ako karengane yagiriwe. 

Ntezimana avuga ko mu 2021 aribwo yahaye King James ibihumbi 30$ ngo bakorane umushinga ubyara inyungu (business) yari yaratangiye yo gukora no gutunganya ifu yo mu bigori, Kawunga.

Avuga ko ibyo yumvikanye na King James bitubahirijwe n’amafaranga ntaya musubize, kandi ngo yayamuhaye ayagujije muri Banki yo muri Sweden aho atuye.

Amakuru ariho ni uko uyu muhanzi we yemera ibyo ashinjwa gusa akavuga ko bizakemurwa n’inzego z’ubutabera.

Pasiteri Blaise avuga ko yagejeje iki kirego na RIB ariko byabaye iby’ubusa bityo akabayifuza kurenganurwa kuko n’amafaranga y’amatike y’indege n’abunganizi amaze kuba menshi.

Iki ni ikibazo cyatumye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah yahise yinjiramo akabinyuza ku rubuga rwa X, asaba urubyiruko kutarangazwa na Ntezimana watabaje Perezida Kagame.

Dr Utumatwishima yavuze ko uyu Ntezimana asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, kandi bombi akaba yarabaganirije.

Yavuze ko ibyo bihumbi 30 by’amadorali yayamuhaye nta masezerano bagiranye, nyuma bakorana Buzinesi irahomba.

Yemeje ko yavuganye n’uwo Blaise urega King James ko ndetse yanicaranye na King James urengwa.

Ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubushuti yanze. Ajye mu butabera”.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago