INKURU ZIDASANZWE

The Ben yavuze ijambo rikomeye mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Nyirakuru

Umuhanzi The Ben avuze ijambo ryakoze benshi ku mutima mu bari baje mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Nyirakuru uherutse kwitaba Imana aho yamwijeje ko imbuto nziza yabibye bazazibyaza umusaruro kandi ko bazamubera aho atari.

Nyirakuru wa The Ben, Mukangarambe Yoniya yasezewe mu cyubahiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hashimwa umurage asize ku gihugu n’umuryango.

Nyirakuru wa The Ben, Yoniya yasezeweho bwa nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane

Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kayonza, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari hateraniye inshuti, abavandimwe n’abo babanye.

Mu kumusezeraho,umuhanzi The Ben yagize ati ” Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.

Mukangarambe Yoniya yatabarutse ku itariki 28 Werurwe 2024 azize uburwayi.

Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo, gukunda igihugu no kuririmba kuko ariho abana be bakuye inganzo.

Nyakwigendera utabarutse afite imyaka 89, asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago