Nyuma y’uko abayisilamu b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babwiye ko sitade bari gusengeramo itizewe umutekano waho, abenshi bahisemo gufata inzira bagana mu Rwanda gusengera i Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi.
Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho.
Yagize ati “Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, kandi twishimiye gusengera hamwe.”
Sheikh Mutarugera yabwiye Kigali Today ko batari babiteguye, ahubwo ngo Abasilamu bo mu mujyi wa Goma basabye ubuyobozi gusengera muri stade barabangira, babategeka gusengera mu musigiti.
Agira ati “Benshi ntibabikunda gusengera mu musigiti kuri uyu munsi, kubera ko bazi ko mu Rwanda nta kibazo tugira, bahise biyambukira, baraza dufatanya isengesho.”
Akomeza avuga ko nubwo bafatanyije isengesho batashoboye kwishimana, kuko mu Rwanda hari icyunamo.
Agira ati “Twababonye turabamenya kuko dusanzwe tuziranye, ariko ibikorwa byo kwishimana ntibyari gukunda kuko mu Rwanda turi mu cyunamo. Bamaze gusenga baritahira, kandi bishimiye kuza gusengera mu Rwanda muri stade bisanzuye nk’uko babyifuzaga.”
Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko tariki 9 Mata 2024 yangiye abayisilamu mu mujyi wa Goma gusengera muri stade, kubera impamvu z’umutekano, abasaba kujya mu musigiti, ibintu bamwe batishimiye.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…