AMATEKA

#Kwibuka30: Urubyiruko rwo mu murenge wa Kigarama rwasabwe kurwanya abapfobya Jenoside ku Mbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2024 ubwo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bwana Rutsinga Jacques yasabye urubyiruko rwo muri uyu murenge kuvuguruza abapfobya Jenoside bifashishije Imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro cyatangwaga na Adalbert Rukebanuka, Rutsinga Jacques na Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard cyari kiyobowe na Bwana Numa Alain, cyagarutse ku mateka ya Jenoside n’itegurwa ryayo, Bwana Rutsinga Jacques yasabye urubyiruko kubanza kumenya amateka y’u Rwanda kugirango ruvuguruze abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Abapfobya Jenoside bayipfobya kuko yabayeho nyine, ipfundo ry’ambere ni ukubanza kumenya Amateka y’u Rwanda. Byaje kugararaga ko Amateka y’u Rwanda Umunyarwanda wese ufite umutima kandi agakunda u Rwanda akwiye kuyasigasira. Tukamenya ko mbere y’Abakoroni Abanyarwanda batigeze babaho bashwana ariko Abanyamahanga baraje badusobanurira Umunyarwanda uwariwe uko babishaka(…). Uyu munsi bari kwifashisha ikoranabuhanga ariko intambara uyirwanira aho yerekeye Kandi hariya harafunguye buri wese yagerayo, Urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu kuvuguruza aba ntibagirengo ibi n’ibyo abakuru kuko barabishobora”.

Yakomeje avuga ko kugirango urubyiruko rubashe kuvuguruza abagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga bagomba kubanza kumva neza icyo bahisemo ati: “Kugirango tubashe guhangana n’Abapfobya, birasaba ko natwe tubanza kumva neza icyo twahisemo niba ari ubumwe tubyumve neza ntakujenjeka kuko amakiriro y’uru Rwanda ari mu rubyiruko.”

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kigarama rwasabwe kurwanya abapfobya Jenoside ku Mbuga nkoranyambaga no gusigasira amateka y’u Rwanda

Ni ku nshuro ya 30 mu Rwanda hibukwa ibihe bigoye Abanyarwanda banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari imaze igihe kinini itegurwa na Leta yaririho, ikaza gushyirwa mu bikorwa tariki ya 07 Mata 1994, nyuma y’iraswa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’igihugu Habyarimana Juvenal urupfu rwe rukaba imbarutso ya Jenoside yari yarateguwe mbere, ariko nyuma ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame.

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kigarama, waranzwe na bimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka birimo; Gushyira indabo ku Rwibutso rwa Gikondo, kunamira inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiye muri uru rwibutso no gucana urumuri rw’ikizere byakozwe na Bwana Murenzi Donatien Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari Umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama Madamu Umubyeyi Mediatrice, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge n’Abandi bashyitsi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.

Bwana Murenzi Donatien Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro wari Umushyitsi mukuru yasabye abitabiriye Umuhango wo kwibuka mu murenge wa Kigarama gukomeza urugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside n’abagikwirakwiza ingengabitecyerezo yayo
Hacanwe urumuri rw’ikizere cy’ubuzima nyuma y’imyaka 30 yo kwiyubaka

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago