Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste yakuriye inzira ku murima abafite inzozi zo guhungabanya amatora ategerejwe mu mwaka wa 2025.
Yabitangarije i Gitega kuri uyu wa 12 Mata 2024 mu bikorwa byo gutangiza inyigisho zo gukunda Igihugu n’izijyanye n’amatora.
Ibyo bikorwa byitabiriwe n’abategetsi batandukanye, abayoboye amashyaka yemewe na Leta, inzego z’umutekano n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.
Prosper Ntahorwamiye, Umukuru wa Komisiyo yigenga y’amatora mu Burundi, CENI, yashimiye Ndayishimiye wamuhaye uwo mwanya, amusezeranya ko amatora azagenda neza.
Yongeyeho ko agendeye ku nshingano yahawe na Perezida, we na bo yamushinze bageze kure imyiteguro ku buryo nta nenge zizagaragara muri ayo matora.
Perezida Ndayishimiye yashimiye abo yashinzwe Komisiyo y’amatora aho bagejeje ibikorwa, ahamagarira Abarundi bose kuzitabira amatora ya 2025, bizeyemo intsinzi.
Ndayishimiye yavuze ko atazaha agahenge abakwiza ibihuha n’inyigisho zigamije kuburizamo amatora no gucanishamo Abarundi.
Yasabye Abarundi bose kwikora ku mufuko kugira ngo batere inkunga ayo matora aho gutegereza imfashanyo z’Abakoloni kuko bashyiraho amabwiriza akakaye.
Ati ” Nicyo gituma mfashe kano kanya kugira ngo mbabwire ko Umurundi wese ushaka gutera inkunga amatora arabyemerewe, nta n’umwe tuzakata ku mushahara we keretse uzabyemera.”
Ndayishimiye avuga ko mu matora ya 2025 azaba “ari indorerezi ko nta ruhande azabogamiraho” ibyo asaba abategetsi batandukanye kuzafatiraho urugero.
Gusa yasabye inzego z’umutekano gukanura cyane kugira ngo zizakure mu nzira uwo ariwe wese uzaba abafite umugambi wo guhungabanya amahoro haba imbere y’amatora, mu matora rwagati na nyuma yayo.
Yasabye kandi abanyamadini kugira inama abanyepolitiki kugira ngo ntibashyire imbere amatora gusa ahubwo bahore bashyira imbere u Burundi bw’ejo hazaza.
Ati ” Mumenye ko amatora arangiye ubuzima bukomeza.”
Kefa Nibizi uyoboye ishyaka rya CODEBU uri mu bitabiriye iki gikorwa yavuze ko nta cyizere gihari cy’uko amatora ya 2025, azagenda neza.
Agathon Rwasa ufatwa nk’uhanganye na Ndayishimiye kuruta abandi bose mu Burundi, ishyaka rye rya CNL rikomeje gusenywa n’ubutegetsi kugira ngo ntirizahatane mu matora y’umwaka utaha.
Rwasa avuga ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwakoresheje imbaraga zose, bushyira ku buyobozi bwa CNL uwitwa Nestor Girukwishaka bugamije gucamo kabiri iryo shyaka.
Ni mu gihe umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara uhanganye n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye uherutse kwemanga ko nta matora azaba mu Burundi mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro n’ubutegetsi buriho.
Uyu mutwe uvuga ko uharanira ineza y’Abarundi bahejejwe mu buhungiro n’abacunaguzwa na CNDD-FDD, mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku ngabo z’u Burundi byaguyemo abatari bacye.
Amatora yo mu mwaka wa 2025 ni ay’Abadepite, Abasenateri, Abajyanama ba Komini n’abandi, akazakurikirwa n’ay’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2027.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…