Isimbi Amanda wakanyujijeho ubwo yabaga igisonga cya Nyampinga w’ishuri ry’imari n’Amabanki (SFB) yongeye gushudikana mu rukundo n’umukobwa mugenzi we.
Uyu Amanda waruherutse gutangaza ko yazinutswe gukundana n’abakobwa bagenzi be akomeje kuryoherwa n’urukundo n’uwo bigeze n’ubundi gukundana ariwe Amollo Karol ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Amakuru ahari n’uko Amanda wabyaranye umwana w’umukobwa n’umukinnyi w’umukino w’intoki (Basketball) APR BBC Wamukota Bush ariko bakaza gutandukana mu mwaka 2022, kuri ubu ari kubarizwa i Kampala aho yasanze uwo mukobwa mugenzi we yihebeye.
Nk’uko akomeza kubigaragaza ku mafoto n’amashusho ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram, Amanda Darling urukundo rurenda ku musaza.
Akenshi akunze gushyiraho arikumwe n’uyu mukobwa bashuditse basohokeye ahantu hatandukanye kandi hahenze bafatanye akaboko ku kandi bituma benshi bakomeza kwibaza byinshi kuri uyu mukobwa wigeze kwambikwa ikamba ry’ubwiza.
Mu mwaka 2023, Amanda yari yagaragaye arikumwe na Amollo Karol ukomoka mu gihugu cya Uganda, ndetse urukundo rwabo rwavugishije benshi, gusa ntibyaje kuramba kuko mu gihe cy’uwo mwaka baje gucana umubano kugeza ubwo Amanda ubwe agiye mu itangazamakuru akemeza ko yamaze kuzinukwa gukunda n’abakobwa bagenzi be.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…