Amanda wari warazinutswe ibyo gukundana n’abakobwa bagenzi be yasubiriye-AMAFOTO

Isimbi Amanda wakanyujijeho ubwo yabaga igisonga cya Nyampinga w’ishuri ry’imari n’Amabanki (SFB) yongeye gushudikana mu rukundo n’umukobwa mugenzi we.

Uyu Amanda waruherutse gutangaza ko yazinutswe gukundana n’abakobwa bagenzi be akomeje kuryoherwa n’urukundo n’uwo bigeze n’ubundi gukundana ariwe Amollo Karol ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Amakuru ahari n’uko Amanda wabyaranye umwana w’umukobwa n’umukinnyi w’umukino w’intoki (Basketball) APR BBC Wamukota Bush ariko bakaza gutandukana mu mwaka 2022, kuri ubu ari kubarizwa i Kampala aho yasanze uwo mukobwa mugenzi we yihebeye.

Umwana Amanda yabyaranye na Bush Wamukota ukinira APR BBC

Nk’uko akomeza kubigaragaza ku mafoto n’amashusho ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram, Amanda Darling urukundo rurenda ku musaza. 

Akenshi akunze gushyiraho arikumwe n’uyu mukobwa bashuditse basohokeye ahantu hatandukanye kandi hahenze bafatanye akaboko ku kandi bituma benshi bakomeza kwibaza byinshi kuri uyu mukobwa wigeze kwambikwa ikamba ry’ubwiza.

Mu mwaka 2023, Amanda yari yagaragaye arikumwe na Amollo Karol ukomoka mu gihugu cya Uganda, ndetse urukundo rwabo rwavugishije benshi, gusa ntibyaje kuramba kuko mu gihe cy’uwo mwaka baje gucana umubano kugeza ubwo Amanda ubwe agiye mu itangazamakuru akemeza ko yamaze kuzinukwa gukunda n’abakobwa bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *