INKURU ZIDASANZWE

Goma: Umurambo w’umusore wabonywe urerembera hejuru y’amazi

Mu Mujyi wa Goma hakomeje kubera impfu za hato na hato zikomeje kwibazwaho na benshi, aho abaturage batakamba kubera uburyo barimo kwicwa mu buryo budasobanutse.

Byarushijeho gukara ku munsi w’ejo hashize taliki 14 Mata 2024, ubwo umurambo w’umusore warerembaga mu kiyaga cya Kivu ku mwaro w’ahazwi nka Bisengimana port.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuyobozi wa sosiyete Sivili muri Goma atanze impuruza avuga ko yiboneye ubwe umurambo w’uwo musore.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri RD Congo bitangaza ko inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi n’izumutekano zahise zihagera, zitangira iperereza kucyahitanye uwo musore utamenyekanye umwirondoro we.

Ni mu gihe kuwa Gatandatu w’icyo cyumweru kandi nabwo undi murambo w’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60, yasanzwe mu gace ka Kiziba2 bicyekwa ko yishwe.

Kuri uwo munsi nabwoumumotari yarashwe ku manywa y’ihangu ahasiga ubuzima.

Mbere yaho nabwo mu gihe kitarenze iminsi 10 muri Goma nabwo abantu 10 barishwe bamwe barashwe abandi batewe amabuye.

Umwe mu basirikare ba FARDC ushinjwa kwica arashe abantu batatu bafatiraga amafunguro mu gace kazwi nka Madjengo we yarafashwe arafungwa ndetse akatirwa kwicwa no gutanga ihazabu ibihumbi 50 by’amadorari ya Amerika.

Urubyiruko rw’abanyagihugu bazwi nka Wazalendo bakunze gushinjwa gukorana bya hafi na FDLR nayo yashyizwe mu majwi muri ubwo bwicanyi. Mu nama yabaye ku wa gatanu w’icyo cyumweru , ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko nta mu Wazalendo n’umwe uzongera kuzenguruka umujyi wa Goma afite imbunda.

Christian

Recent Posts

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

14 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

36 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

3 days ago