Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Bugesera Fc irakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa shampiyona, aho isabwa gutsinda kugira ngo nibura yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mukino w’umunsi wa 27 watumye iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda izamura itike yo kwinjira aho iya make ari 5000 FRW.
Abazicara mu myanya itwikiriye bazishyura ibihumbi 10 Frw n’aho abo mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 20 Frw.
Umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis Christian yatangaje ko yifuza guhesha iyi kipe igikombe cya mbere mu mateka ariko intego ya mbere ari ukubanza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Yagize ati “Icya mbere cyo Igikombe ndagishaka cyane (Amahoro). Gusa ibihe turimo ntabwo byoroshye kuko turashaka kuguma mu Cyiciro cya Mbere, byakunda tugakora amateka Bugesera tukayiha igikombe. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo turebeko twagera ku ntego zose.”
Mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro uheruka, Umutoza Haringingo yaruhukije bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo rutahizamu Ani Elijah (uyoboye abandi mu gutsinda ibitego) kugira ngo azatsinde uyu mukino wa shampiyona.
Ati “Intego yacu nkuru ni umukino wa Shampiyona niyo mpamvu mwabonye abakinnyi nka Adams na Elijah batakoreshejwe.”
Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 (ubanziriza uwa nyuma) n’amanota 25.
Umukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 23 Mata 2024 mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…