Bugesera Fc yazamuye ibiciro ku mukino izakiramo Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Bugesera Fc irakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa shampiyona, aho isabwa gutsinda kugira ngo nibura yizere kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino w’umunsi wa 27 watumye iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda izamura itike yo kwinjira aho iya make ari 5000 FRW.

Abazicara mu myanya itwikiriye bazishyura ibihumbi 10 Frw n’aho abo mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 20 Frw.

Umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis Christian yatangaje ko yifuza guhesha iyi kipe igikombe cya mbere mu mateka ariko intego ya mbere ari ukubanza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati “Icya mbere cyo Igikombe ndagishaka cyane (Amahoro). Gusa ibihe turimo ntabwo byoroshye kuko turashaka kuguma mu Cyiciro cya Mbere, byakunda tugakora amateka Bugesera tukayiha igikombe. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo turebeko twagera ku ntego zose.”

Mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro uheruka, Umutoza Haringingo yaruhukije bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo rutahizamu Ani Elijah (uyoboye abandi mu gutsinda ibitego) kugira ngo azatsinde uyu mukino wa shampiyona.

Ati “Intego yacu nkuru ni umukino wa Shampiyona niyo mpamvu mwabonye abakinnyi nka Adams na Elijah batakoreshejwe.”

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 (ubanziriza uwa nyuma) n’amanota 25.

Umukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 23 Mata 2024 mu Karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *