Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Sefu wari wahagaritswe imikino yose isigaye ya Shampiyona, akaza gusaba imbabazi, yagaruwe mu ikipe yiteguye gucakirana na APR Fc mu mukino ushobora gutuma iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda irarana Igikombe.
Guhera tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Sefu’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Mu minsi ishize, Sefu yandikiye ikipe asaba imbabazi none byarangiye imugaruye nubwo yabuze Cherif Bayo wasabye ko batandukana.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntiyakiniye Kiyovu Sports mu mikino iheruka kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”
Kiyovu Sports yatangaje ko Niyonzima yagarutse mu myitozo ndetse arakina na APR FC muri shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, APR FC irakira Kiyovu Sports saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.
Kugeza ubu, APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye 12, bityo ikaba ikeneye inota mu mpera z’icyumweru, ikegukana igikombe cya gatanu cya shampiyona kikurikiranya.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…