Umukinnyi wa Filimi Nyarwanda, Umunyana Analisa wamamaye nka ’Mama Sava’ yatangaje ko ari guhangana n’umupasiteri uheruka kumuhanurira ibinyoma ko azashakana n’umuyobozi we muri filime ya Papa Sava ’Niyitegeka Gratien’.
Mu kiganiro Sunday Choice cyo ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.”
Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma.
Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe budafite ishingiro kubera ko Imana ikwiye kumenya gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien.
Uyu yavuze ko Imana asenga atari injiji ku buryo inanirwa gutandukana Papa utabaho kuko n’izina ry’umukinnyi wa filimi na Niyitegeka Gratien uzikina.
Abajijwe niba yaba atarimo guhangana n’ubuhanuzi bw’Imana, Mama Sava yavuze ko arimo ahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.
Uyu mupasiteri ngo yahanuriye Mama Sava bataziranye kuko uru rusengero yarugiyemo kubera inshuti ye yari yamutumiye.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…