Mama Sava yifatiye ku gakanu umupasiteri uherutse kumuhanurira ibinyoma amwita umukaritasi

Umukinnyi wa Filimi Nyarwanda, Umunyana Analisa wamamaye nka ’Mama Sava’ yatangaje ko ari guhangana n’umupasiteri uheruka kumuhanurira ibinyoma ko azashakana n’umuyobozi we muri filime ya Papa Sava ’Niyitegeka Gratien’.

Mu kiganiro Sunday Choice cyo ku ISIBO TV, Mama Sava yahamije urugamba arimo ati:“Ndimo ndahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.”

Yavuze ko atazasubira gusenga kubera ubu buhanuzi yahawe avuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Uyu yemeje ko ubu buhanuzi yahanuriwe budafite ishingiro kubera ko Imana ikwiye kumenya gutandukanya Papa Sava na Niyitegeka Gratien.

Uyu yavuze ko Imana asenga atari injiji ku buryo inanirwa gutandukana Papa utabaho kuko n’izina ry’umukinnyi wa filimi na Niyitegeka Gratien uzikina.

Abajijwe niba yaba atarimo guhangana n’ubuhanuzi bw’Imana, Mama Sava yavuze ko arimo ahangana n’umukaritasi w’umupasiteri.

Uyu mupasiteri ngo yahanuriye Mama Sava bataziranye kuko uru rusengero yarugiyemo kubera inshuti ye yari yamutumiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *