INKURU ZIDASANZWE

Kamonyi: Abaherutse kugwirwa n’ikirombe bose bakuwemo batabarutse

Amakuru aravuga ko abagabo baherutse kugwirwa n’ikirombe mu Karere ka Kamonyi bakuwemo bose baje kwitaba Imana mu bihe bitandukanye.

Uwakuwemo bwa mbere ni umugabo witwa Bucyanayandi Evariste w’imyaka 27 waje gupfa aguye kwa muganga.

Bivugwa ko yakuwe mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana.

Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwiyambaza amaboko y’abaturage bikanga bitabaje imashini zikora aho bwabaga kugeza bugorobye. Nibwo baje kubonwa bakurwamo ariko bapfuye.

Kuri uyu wa kabiri nibwo bakuwemo batakiri bazima.

Ati: “Imirambo yabo tuyohereje ku bitaro bya Remera Rukoma dutegereje ko RIB ikora iperereza.”

Babiri muri abo bakomokaga mu Murenge wa Rukoma, undi akaba yakomokaga mu Murenge wa Ruli ho muri Rulindo nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.

Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ababukora mu buryo bwa gakondo buherutse guhagurutsa Inzego zitandukanye.

Zemeje ko zigiye gukaza ingamba zikambura abahebyi ibirombe 43 bitagira benebyo.

Bamwe mu bari mu nama icyo gihe bavugiraga mu matamatama ko iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe kitazakemuka vuba kuko kirimo amaboko y’abanyembaraga.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago