Amakuru aravuga ko abagabo baherutse kugwirwa n’ikirombe mu Karere ka Kamonyi bakuwemo bose baje kwitaba Imana mu bihe bitandukanye.
Uwakuwemo bwa mbere ni umugabo witwa Bucyanayandi Evariste w’imyaka 27 waje gupfa aguye kwa muganga.
Bivugwa ko yakuwe mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana.
Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwiyambaza amaboko y’abaturage bikanga bitabaje imashini zikora aho bwabaga kugeza bugorobye. Nibwo baje kubonwa bakurwamo ariko bapfuye.
Kuri uyu wa kabiri nibwo bakuwemo batakiri bazima.
Ati: “Imirambo yabo tuyohereje ku bitaro bya Remera Rukoma dutegereje ko RIB ikora iperereza.”
Babiri muri abo bakomokaga mu Murenge wa Rukoma, undi akaba yakomokaga mu Murenge wa Ruli ho muri Rulindo nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.
Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ababukora mu buryo bwa gakondo buherutse guhagurutsa Inzego zitandukanye.
Zemeje ko zigiye gukaza ingamba zikambura abahebyi ibirombe 43 bitagira benebyo.
Bamwe mu bari mu nama icyo gihe bavugiraga mu matamatama ko iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe kitazakemuka vuba kuko kirimo amaboko y’abanyembaraga.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…