Mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umusore witwa Hakizimana Francois wari umukozi wo mu Rugo.
Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, biturutse ku muntu witambukiraga, akabona umurambo w’uyu musore Hakizimana François aryamye hasi iruhande rw’igiti yashizemo umwuka.
Uwamubonye yavuze ko yari aryamye nta gikomere afite ku mubiri.
Amakuru ava mu bari bamuzi avuga ko mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuwa Mbere yari mu kabari anywa inzoga, akiri muzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje iby’aya makuru.
Ati’’Nta kintu kiragaragara cyamwishe, gusa iperereza ryatangiye ngo barebe ko babona impamvu. RIB yatwaye umurambo ngo bajye kuwusuzuma.’’
Ubusanzwe uyu Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 yakoraga akazi ko mu rugo, akaba yavukaga mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi, mu Mudugudu wa Gasharu.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…