Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata 2024, ahagana ku isaha ya Saa Saba z’igicuku zishyira Saa Munani mu Karere ka Nyanza habaye impanuka ikomeye ya Howo yahitanye abantu batatu.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Nyarukorera A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, mu gace kitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yahitanye batatu barimo abanyerondo babiri n’uwari uyitwaye.
Bivugwa ko uwari kumwe n’umushoferi [tandiboyi] we yakomeretse ajyanwa kwa muganga, we n’umunyerondo umwe. Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.
Abanyerondo bagonzwe bari bugamye imvura munsi y’igiti aho iyo modoka yabasanze.
Umuvugizi wa Polisi ishami ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.
Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…