Umufana wa Rayon Sports ukomeye, witwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yayiteye umugongo umutima awerekeza muri APR FC.
Isaac wari warihebeye Rayon Sports yakiriwe n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira.
Uyu mugabo yiyemeje kwerekeza umutima we muri iy’ikipe y’Ingabo, benshi babihuza n’uko Rayon Sports muri iy’iminsi idatanga ibyishimo.
Hakiyongeraho kuba Rayon Sports uyu mwaka 2023-2024, wabaye nkuyibereye impfabusa kuko yamaze no gusezerwa mu bikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Ni mugihe APR Fc uyu mwaka yongeye gukora amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya 22, ku munsi wa 27 ugize shampiyona ndetse bikazatuma isohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga mu rwego rw’Afurika, ku makipe yatwaye shampiyona y’ibihugu byayo (CAF Champions League).
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…