Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangiye kwijandika muri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, aho yavuze ko nta kamaro bifite kandi ifatwa nk’urwenya.
Perezida Macron yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 25 Mata 2024, aho yagize ati “Uretse ibyo ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane w’Afurika cyangwa ahandi hose ku isi twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu. Yongeyeho ko ibi ari nko gukora politiki idafite ireme igamije gusa kwangiza indangagaciro zabo.
Emmanuel Macron yavugiye aya magambo yumvikana nk’akomeye muri Kaminuza ya Sorbonne iri i Paris mu Bufaransa aho yashimangiye ko ibi ari ibintu bikomeye kuri ejo hazaza h’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.
Ku wa kabiri, abadepite bo mu nteko yo mu Bwongereza batoye itegeko riteganya ko abasaba ubuhungiro badafite ibyangombwa boherezwa mu Rwanda aho bazabusabira.
Iri tegeko ni ingenzi cyane kuri Ministiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, wifuza ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byagerwaho mbere y’amatora yimirije mu mezi ari imbere. Ubwongereza bwishyura Ubufaransa amafaranga afasha gucunga umutekano wo ku nyanja hagamijwe gukumira ingendo z’ubwato buto bushyira abimukira mu kaga mu gihe bukoze impanuka.
Kuri uyu wa kabiri abantu batanu barimo n’umwana umwe bapfuye bagerageza kwambuka berekeza mu Bwongereza. Nubwo Perezida Macron yumvikanye anenga uyu mugambi w’Ubwongereza, ntiyabuze gushimira iki gihugu ku bufatanye bafitanye mu bya gisirikare nk’igihugu bahurira mu muryango w’ubufatanye no gutabarana wa OTAN.
Macron yarangije avuga ko Ubwongereza ari inshuti y’ibanze z’Ubufaransa kandi amasezerano y’ibihugu byombi ashingiye ku nkingi zikomeye.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…