Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata 2024, ahagana ku isaha ya Saa Saba z’igicuku zishyira Saa Munani mu Karere ka Nyanza habaye impanuka ikomeye ya Howo yahitanye abantu batatu.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Nyarukorera A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, mu gace kitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yahitanye batatu barimo abanyerondo babiri n’uwari uyitwaye.
Bivugwa ko uwari kumwe n’umushoferi [tandiboyi] we yakomeretse ajyanwa kwa muganga, we n’umunyerondo umwe. Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.
Abanyerondo bagonzwe bari bugamye imvura munsi y’igiti aho iyo modoka yabasanze.
Umuvugizi wa Polisi ishami ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.
Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…