Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018, agiye kurushinga na Hirwa Divine nyuma yo kumwambika impeta.
Tariki 19 Mata 2024 nibwo Kayigamba yafashe indege iva i Sydney aho asanzwe atuye yerekeza muri Leta ya Victoria mu Mujyi wa Melbourne, aho umukunzi we aba.
Uru rugendo rw’isaha n’iminota 45 mu ndege, Kayigamba yarukoze afite gahunda yo kwambika impeta umukunzi we bemeranyije no kubana.
Uyu munyamakuru yamenyekanye mu bitangazamakuru nka City Radio, Contact FM, Radio1 na TV1, yerekeje muri Australia mu mwaka 2015, aho yarasanze umukunzi we Divine waruhamaze imyaka igera kuri 15.
Ibirori byo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Divine byitabiriwe n’abarimo umuhanzi Umutare Gaby umaze igihe yibera muri Australia.
Harimo kandi n’inshuti z’umuryango, bivugwa ko mugihe cya vuba aba bombi bazakora indi mihango iherekeza nyiri zina ubukwe.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…