IMYIDAGADURO

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata, mu Mujyi wa Dar es Salaam cyahuje abahanzi benshi barimo umuhanzi Diamond Platnumz wishimiye kongera guhura n’umukobwa yahoze akunda agatuma amwandikira indirimbo yise ‘Kamwambie’ yatumye benshi bamumenya mu ruhando rwa muzika.

Diamond ubwo yari ku rubyiniro yatunguye imbaga yabari bitabiriye igitaramo, afata umwanya wo gusobanura intandaro y’indirimbo ‘Kamwambie’ imaze imyaka igera kuri 15 yakunzwe cyane, uyu muhanzi yavuze ko byatewe n’urukundo yakundaga umwe mu bakobwa witwaga Sarah kandi ko yatunguwe no kongera kumubona nyuma y’iyo myaka yose.

Diamond Platnumz yahise asaba uwo Sarah wamaze kuba umubyeyi ko yamusanganira ku rubyiniro nibura akamusuhuza.

Sarah wari n’umuhanzi icyo gihe ariko akaza kugira uburwayi bwo mu muhogo byatumye areka kuririmba yageze ku rubyiniro amarangamutima aba menshi, ahoberana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Abenshi baraho bifuje ko yakongera kubiyibutsa mu ijwi rye, gusa ntibyakunda, Diamond Platnumz nawe yemeza ko kuri ubu uyu yahoze akunda bikomeye bigatuma anamuhimbira indirimbo yaje no gutuma yamamara cyane yamaze kugira umuryango mugari akaba ari umubyeyi w’abana n’umugabo.

Diamond umaze kwamamara mu muziki w’Afurika muri rusange yakomeje avuga ko indirimbo ‘Kamwambie’ ajya kuyihimba yakundaga bikomeye uyu mukobwa Sarah, ndetse ikaba yaranamuhiriye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma y’imyaka 15 imaze.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania ndetse n’umuraperi Casper Nyovest guturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho cyari cyakubise cyuzuye imbaga y’abakunzi b’umuziki muri Tanzania.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago