François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w’ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi rya CNDD-FDD bivugwa ko yarashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Mata n’abantu bataramenyekana.
Amakuru avuga ko ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Mugitega muri komini ya Bugendana mu ntara ya Gitega (mu Burundi rwagati).
Nyakwigendera w’imyaka 43 y’amavuko yari azwi muri ako gace kuko yari umwarimu wo mu mashuri abanza akabifatanya no gukora ubukangurambaga mu izina ry’ishyaka CNDD-FDD, afatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure.
Cyriaque Havyarimana, umuyobozi muri ako gace, yagize ati “Ahagana mu ma saa yine z’umugoroba, abantu bitwaje imbunda bateze François Xavier.
Yari nko muri metero eshanu uvuye iwe. Yarashwe amasasu atandatu mu mutwe no mu gituza.”
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yari yaraye asangiye inzoga n’inshuti ze mu kigo cy’ubucuruzi cya Bugendana.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…