Burundi: Uwakoraga ubukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD yishwe n’abantu bataramenyekana

François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w’ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi rya CNDD-FDD bivugwa ko yarashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Mata n’abantu bataramenyekana.

Amakuru avuga ko ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Mugitega muri komini ya Bugendana mu ntara ya Gitega (mu Burundi rwagati).

Nyakwigendera w’imyaka 43 y’amavuko yari azwi muri ako gace kuko yari umwarimu wo mu mashuri abanza akabifatanya no gukora ubukangurambaga mu izina ry’ishyaka CNDD-FDD, afatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure.

Cyriaque Havyarimana, umuyobozi muri ako gace, yagize ati “Ahagana mu ma saa yine z’umugoroba, abantu bitwaje imbunda bateze François Xavier.

Yari nko muri metero eshanu uvuye iwe. Yarashwe amasasu atandatu mu mutwe no mu gituza.”

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yari yaraye asangiye inzoga n’inshuti ze mu kigo cy’ubucuruzi cya Bugendana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *