INKURU ZIDASANZWE

Imitungo y’umuryango wa Rwigara yaguzwe mu cyamunara

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, rigaragaza ko gusura aho uwo mutungo uherereye byagombaga gutangirana na tariki ya 22 bikazarangirana n’iya 25/04/2024. Ku munsi nyirizina w’icyamunara.

Kugeza ubu makuru ahari yemeza ko iki cyamura cyabaye nk’uko byari byateganijwe. Uwegukanye uyu mutungo ugizwe n’inzu ni Sun Textiles Rwanda Ltd, wishyuye akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni maganane zirengaho gato.

Nibwo iyi cyamunara yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yakunze, Amakuru yagiye hanze ku munsi wa nyuma wo gusura umutungo wari mu cyamurara yagaragaje ko nta muntu wabashije gusura ahahereye uwo mutungo.

Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru avuga ko nta muntu n’umwe wigeze asura umutungo aho uherereye mu Kagari ka Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu nshuro Eshanu umunyamakuru yamaze agenda ahaherereye uyu mutungo ku masaha atandukanye ntiyigeze abona abantu bawusura bashaka kuwugura mu cyamunara.

Icyo gihe amakuru iki gitangazamakuru cyahawe n’umuzamu uharinda ari nawe ushinzwe gufungurira abazaga kuwusura, yatangaje ko ari we ubika imfunguzo zifungura aho abagombye gusura umutungo banyura. Yahamirije umunyamakuru ko kuva yamenya makuru ko uyu mutungo ugiye kugurishwa muri cyamunara nta muntu urabasha kuwusura.

Umukozi wo mu rugo kwa Rwigara wari ufite akajelekani k’amata yari akuye mu gipangu agashyiriye abandi bantu mu Kiyovu nawe yabwiye umunyamakuru wa VOA wakurikiranye iki cyamura ko mu gitondo cyo kuwa wa Kane w’icyumweru twaraye dusoje hari abantu batatu barimo abahinde (abo mu gihugu cy’Ubuhinde) babiri n’umunyarwanda baje ahaherereye umutungo. ngo bamusabye kubakingurira ngo basure ahari umutungo arabangira kuko nta burenganzira yari yahawe n’umuhesha w’inkiko ndetse na ba nyir’umutungo.

Ibi byose bisa n’ibihato bishobora kuba intandaro yo kutamenya amakuru arebana n’iki cyamura ndetse no gushidikanya ku migendekere yayo no gukurura urujijo rushingiye ku kumenya imigendekere iyi cyamunara nk’uko bigaragara mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko.

Umuryango ntiwabashije kubona abo mu muryango wo kwa Rwigara ngo tumenye aho bahagaze kuri iyi cyamunara bakunze gutambamira. Gusa Umunyamategeko Gatera Gashabana ku murongo wa telephone yadutangarije ko ubu bari mu rukiko baburana ku kirego yatanze gihagarikisha Cyamunara mu rukiko rw’ubucuruzi.Gusa yirinze kugira icyo avuga kuburyo urubanza ruri kugenda, ibyo basaba cyangwa basabwa n’ibikubiye mu kirego batanze.

Ati” ubu turi mu rubanza rwo guhagarika iyo cyamuna….. reka ninjire mu rukiko”Me Gshabana atangarije umuryango ibi, nyamara cyamura avuga ko bari kuburana kuyihagarika yarabaye kuwa 25/04/2024. Ni ukuvuga kuwa 5 w’icyumweru gishize.

Itangazo ry’umunyamategeko Habimana,ryerekanye ko umutungo wagombaga kugurishwa kuwa Gatanu wubatse ku buso bwa metero kare 1867. Byibura ugomba kuwegukana asabwa kwishyura akayabo ka 1.478.000.000 z’amafaranya y’amanyarwanda.

Ingwate y’ipiganwa yo igomba kutajya munsi ya 73, 900.000 ahwanye na 5 ku ijana y’agaciro k’umutungo wose.

Intandaro ya byose ni miliyoni zisaga 349 Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK ivuga ko uruganda rw’itabi PTC rwa Rwigara ruwubereyemo. Umuryango wa Rwigara wo urawuhakana

Iyi cyamunara igeragejwe ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere umuryango wo kwa Rwigara wasabye kuyitesha agaciro ariko inkiko zanga ikirego zakiriye. Abo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje bavugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa mu cyamunara itagomba kugurishwa.

Umunyamategeko Nyakwigendera Janvier Rwagatare, wunganiraga umuryango wa Rwigara, mu 2021 mbere y’uko apfa yavugaga COGEBANK yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi banditse ivuguruza iya mbere. Ibyo ariko umucamanza yabiteye utwatsi avuga ko ikirego cyo kwa Rwigara cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byateye abo kwa Rwigara gutanga ikirego cy’ubujurire bagambiriye kurengera imitungo yabo. Mu 2023, ibi na byo byabaye imfabusa kuko mu gihe bagombaga kuburana umunyamategeko wabo yari yaritabye Imana. Umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko; avuga ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Assinapol Rwigara yatabarutse mu 2015 mu bihe yari ahanganyemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu manza z’imitungo ye. Umuryango uvuga ko ari bwo bwamwivuganye mu gihe bwo buvuga ko yazize urw’impanuka zo mu muhanda. Bidateye kabiri mu 2016 hoteli ye yo mu kiyovu ubutegetsi bwayihiritse buvuga ko yubatswe binyuranyije n’amategeko kandi ko itari ikomeye yashoboraga guteza imbanuka. Mu 2018 uruganda rw’itabi rwa Rwigara n’ibirugize byose byatejwe muri cyamunara.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kikavuga ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri 6.000.000.000 banyereje. Icyo gihe imfura y’umuryango Diane Rwigara ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe ku byaha baje kugirwaho abere. Umuryango wa Nyakwigendera uvuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki kandi ko ubutegetsi bugambiriye kuwukenesha.

Hatagize igihinduka, Cyamunara iraba kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Cyamunara yaherukaga kuba muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga ni iyo ku nyubako KBC y’umunyemari Charles Mporanyi yagurishijwe miliyoni zisaga 16 z’amadolari mu mwaka wa 2022. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago