Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya ko kuva yajya muri iyo ndirimbo, muzika ye yahise irangira.
Ni amagambo uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ye ati:”Kuva najya mu ndirimbo Essence hamwe na Wizkid, ‘career’ ntiyongeye kumera nk’uko yari imeze.”
Bieber yakomeje avuga ko yicuza kuba yaragiye muri iyo ndirimbo, kuko avuga ko byamwangije cyane.
Essence ni indirimbo yasohotse bwa mbere mu Ukwakira 2020 aho Wizkid yayikoranye na Tems, ikaba imwe mu zigize album ‘Made in Lagos’ y’uyu muhanzi wo muri Nigeria ukunzwe n’abatari bake ku isi.
Muri Kanama 2021 nibwo hasohotse remix y’iyi ndirimbo yiyongereyemo icyamamare Justin Bieber, bituma irushaho gukundwa na benshi, dore ko na mbere y’uko ayijyamo yari imwe mu zikunzwe mu bice bitandukanye ku isi.
Umuhanzi Justin Bieber ukomoka muri Canada ariko ukorera muzika ye muri Amerika n’ubwo yicuza gukorana indirimbo na Wizkid ukomoka muri Nigeria si ubwa mbere akoranye n’abahanzi baho kuko anagitanye indirimbo n’uwitwa Omah Lay bahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Attention’.
Justin Bieber avuze aya magambo yo kwishongora kuri Wizkid amushinja gusubira inyuma muri muzika mugihe nyamara yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze akagaragaza urukundo afite indirimbo nshya y’umuhanzikazi Tems yise ‘Love me JeJe’.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…