IMYIDAGADURO

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata, mu Mujyi wa Dar es Salaam cyahuje abahanzi benshi barimo umuhanzi Diamond Platnumz wishimiye kongera guhura n’umukobwa yahoze akunda agatuma amwandikira indirimbo yise ‘Kamwambie’ yatumye benshi bamumenya mu ruhando rwa muzika.

Diamond ubwo yari ku rubyiniro yatunguye imbaga yabari bitabiriye igitaramo, afata umwanya wo gusobanura intandaro y’indirimbo ‘Kamwambie’ imaze imyaka igera kuri 15 yakunzwe cyane, uyu muhanzi yavuze ko byatewe n’urukundo yakundaga umwe mu bakobwa witwaga Sarah kandi ko yatunguwe no kongera kumubona nyuma y’iyo myaka yose.

Diamond Platnumz yahise asaba uwo Sarah wamaze kuba umubyeyi ko yamusanganira ku rubyiniro nibura akamusuhuza.

Sarah wari n’umuhanzi icyo gihe ariko akaza kugira uburwayi bwo mu muhogo byatumye areka kuririmba yageze ku rubyiniro amarangamutima aba menshi, ahoberana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Abenshi baraho bifuje ko yakongera kubiyibutsa mu ijwi rye, gusa ntibyakunda, Diamond Platnumz nawe yemeza ko kuri ubu uyu yahoze akunda bikomeye bigatuma anamuhimbira indirimbo yaje no gutuma yamamara cyane yamaze kugira umuryango mugari akaba ari umubyeyi w’abana n’umugabo.

Diamond umaze kwamamara mu muziki w’Afurika muri rusange yakomeje avuga ko indirimbo ‘Kamwambie’ ajya kuyihimba yakundaga bikomeye uyu mukobwa Sarah, ndetse ikaba yaranamuhiriye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma y’imyaka 15 imaze.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania ndetse n’umuraperi Casper Nyovest guturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho cyari cyakubise cyuzuye imbaga y’abakunzi b’umuziki muri Tanzania.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

6 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

6 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

7 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

7 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

7 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago