Minisiteri ishinzwe ubutabazi yavuze ko imvura imaze iminsi igwa cyane hirya no hino mu gihugu imaze guhitana abantu 10 mu gihe cy’iminsi 10 gusa.
Mu bahitanwe nayo, harimo abo muri Rutsiro babiri bapfuye ejo barimo uwagwiriwe n’inkangu ndetse n’uwakubiswe n’inkuba.
Muri Burera, mu murenge wa Rugarama, imvura yaraye iguye kuri uyu wa 29 Mata, yatwaye inzu n’imyaka biturutse ku mazi yavuye mu birunga yinjira mu ngo z’abaturage.
Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yavuze ko iyi mvura yangije byinshi ndetse ko abaturage bagizweho ingaruka nayo badatuye mu manegeka.
Imiryango 11 yasenyewe nayo mazi igizwe n’abantu barenga 40.
Iyi mvura kandi yatwaye imyaka myinshi y’abaturage irimo Ibirayi, za tungurusumu, ibigori n’ibindi ndetse ngo nta cyaramuwe.
Meya Mukamana yabwiye RBA ati “Turimo gushakisha uburyo twabaha ubutbazi bwihuse,tubashakira aho kuba hanyuma tukazashakisha nyuma uko bazubakirwa.”
Mu bantu bakomeretse harimo mudamu n’umwana w’imyaka itandatu.Aba bari gukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama, ntabwo bameze nabi. Ubuyobozi bwabimenye burabaganiriza ndetse bubaha ubufasha.
Ku rundi ruhande, imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye byo mu karere ka Musanze, yatumye umugezi wa Mpenge wuzura.
Kuzura kwawo kwakomye mu nkokora ubuhahirane bw’abatuye mu Murenge wa Muhoza, by’umwihariko abaturage bava mu Kagari ka Cyabararika bajya mu mirimo mu Mujyi wa Musanze.
MINEMA iravuga ko mu minsi ine ya mbere y’ukwezi kwa Gatanu hazagwa imvura nyinshi cyane mu gihugu by’umwihariko mu turere twa Burera,Musanze Rubavu n’ahandi mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Abanyarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibiza ku buryo imvura itabatwara ubuzima bwabo.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…