Umuraperi Toomaj Salehi ukomoka muri Iran agiye kwicwa nyuma yo gukora indirimbo inenga ubutegetsi bwa Islam muri iki gihugu.
Mu 2022, nibwo uyu muraperi w’imyaka 33 yakoze indirimbo ayita “Soorakh Moosh” (“Rathole”) ariko birangira imugejeje muri gereza, ku wa 24 Mata 2024 akatirwa urwo gupfa.
Imyigaragambyo karundura mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ikaba yafashe intera yamagana ibi uyu muhanzi agiye gukorerwa, aho byemezwa ko ari kuzira ibitekerezo bye bya Politiki.
Ubutegetsi bwa Iran buvugwaho guhonyanga ikiremwamuntu by’umwihariko abaturage bayo, aho ndetse no mu mwaka 2022, umwe mu bakobwa warufite imyaka 22 wari wambaye hijab nabi yaguye mu maboko ya Polisi ibintu byabaje benshi bigatuma bakora imyigaragambyo.
Ku cyumweru bimwe mu bihugu birimo Amerika, Uburayi na Canada, Abaturage baho biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bushaka gukorerwa Salehi.
Salehi kandi yagiye agaragarizwa urukundo rwinshi n’abarimo abaraperi bakomeye ba banyamerika ndetse n’umuryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…