Umukino wahuje Real Madrid na Bayern Munich warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino wa mbere wa ½ w’irushanwa rya UEFA Champions League.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, i Allianz Arena, habereye umukino Bayern Munich yakiriye ikipe ya Real Madrid mu mukino iyi kipe yo muri Espagne yihagazeho.
Ikipe ya Bayern Munich yari mu rugo yatangiye irusha mu kibuga hagati ikipe ya Real Madrid gusa nayo ikomeza kuyibera ibamba igasanga ba myugariro barimo Rudiger, Nacho, Vasquez na Mendy bahagaze neza.
Ku munota wa 24 Toni Kroos wari wihariye hagati ya Real Madrid yabengutse Vinicius Junior nyuma yo kubona ba myugariro ba Bayern Munich bahagaze nabi amuha umupira mwiza wavuyemo igitego cya mbere ku ruhande rwa Real Madrid.
Bayern Munich wabonaga ko ishaka kwishyura igitego yagerageje mbere y’uko amakipe yombi abanza kujya kuruhuka gusa ntibyayikundira.
Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri Bayern Munich ubona ko ishaka kwishyura isatira izamu cyane, dore ko gusa ku munota wa 53 umupira Laimer yahaye Sane wanyuze mu ba myugariro ba Real Madrid ashota ishoti ry’imbaraga umunyezamu Lunin ananirwa kurikuramo baba babonye igitego cyo kwishyura.
Real Madrid wabonaga ko yatangiye kurushwa cyane yaje kwisanga yakoze ikosa mu izamu ryayo mu minota ine rikozwe na myugariro Vasquez warikoreye Musiala baterwa penaliti yaje guterwa neza na Harry Kane igitego cya kabiri kiba kibonetse gutyo.
Real Madrid yaje gukomeza kwihagararaho itangira gushaka igitego cyo kwishyura ibinyujije ku bakinnyi bayo bakina ku mpande basatira barimo Rodrygo na Vinicius Junior.
Bigeze ku munota wa 82′ myugariro wa Bayern Munich Min-Jae yaje gukora ikosa imbere y’izamu rya Neuer arikoreye Rodrygo hatangwa penaliti yaje kwinjizwa neza na Vinicius Junior.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi bivuze ko nta kipe n’imwe yegukanye intsinzi kuko nta bitego byo hanze bikibarwa.
Real Madrid izaba iri mu rugo izakira Bayern Munich mu cyumweru gitaha tariki 8 Mata 2024 i Santiago Bernabeu muri Espagne mu mukino wa kabiri wo kwishyura wa ½ w’irushanwa rya UEFA Champions League.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…