Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, Rayon Sports y’Abagore yakoze amateka yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo ku nyagira Indahangarwa WFC ibitego 4-0.
Rayon Sports iheruka no kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’uko izamutse, yongeye ikora amateka inegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’ ni we wafashije iyi kipe gutsinda ibitego byose byahesheje ikipe ye gutwara igikombe.
Ni ibitego byose byabonetse ku minota ya 13’,16’, 51’ n’uwa 65’.
Ni ubwa mbere mu mateka yayo, Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cy’amahoro gusa umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na AS Kigali.
Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali ku bitego 2-1. Indahangarwa WFC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Fatima.
Ni mugihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe AS Kigali WFC itsinze Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya mumena.
Rayon WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro yashyikirijwe igikombe ndetse na sheke ya miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda mugihe ikipe ya kabiri ariyo Indahangarwa WFC yahawe miliyoni 5 y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…