IMIKINO

As Kigali yahawe ibihano bikakaye na FIFA

Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Sali Boubakary ukomoka muri Cameroon, yahise ajya kuyirega muri FIFA avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko.

Advertisements

Nyuma y’ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze kumenyesha ikipe ya As Kigali kutazibeshya ngo igure abakinnyi cyangwa kubandikisha mugihe cyose yaba itarishyura uyu myugariro Sali Boubakary wayireze akanayitsinda.

Sali Boubakary wareze ikipe ya As Kigali

Amakuru avuga ko nyuma y’uko FIFA isuzumye ikirego cy’uyu mukinnyi basanze gifite ishingiro n’uko itangira kugikurikirana isanga As Kigali ariyo yakoze amakosa yo ku mwirukana binyuranyije n’amategeko, iyisaba kubahiriza amasezerano yarifitanye n’uwo mukinnyi.

Fifa yategetse As Kigali kwishyura uyu mukinnyi amafaranga angana n’ibihumbi 18 by’amadorari y’Amerika akubiyemo imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.

Muri icyo gihe, As Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Sali Boubakary bitaba ibyo igafatirwa ibihano bikakaye.

Tariki ya 30 Mata 2024 As Kigali yakiriye ibaruwa ivuye muri FIFA iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha abakinnyi umwaka utaha kubera yanze kwishyura uyu mukinnyi nk’uko yabitegetswe.

Ibi bihano bije nyuma y’uko iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali inaniwe kwishyura myugariro Sali Boubakary Li wayitsinze muri FIFA.

As Kigali yiyongereye kuri Kiyovu Sports nayo yahanwe kutandikisha abakinnyi ndetse na Etincelles yategetswe kwishyura Jerome Iniesta na we wirukanwe binyuranyije amategeko.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago