Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Sali Boubakary ukomoka muri Cameroon, yahise ajya kuyirega muri FIFA avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko.
Nyuma y’ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze kumenyesha ikipe ya As Kigali kutazibeshya ngo igure abakinnyi cyangwa kubandikisha mugihe cyose yaba itarishyura uyu myugariro Sali Boubakary wayireze akanayitsinda.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko FIFA isuzumye ikirego cy’uyu mukinnyi basanze gifite ishingiro n’uko itangira kugikurikirana isanga As Kigali ariyo yakoze amakosa yo ku mwirukana binyuranyije n’amategeko, iyisaba kubahiriza amasezerano yarifitanye n’uwo mukinnyi.
Fifa yategetse As Kigali kwishyura uyu mukinnyi amafaranga angana n’ibihumbi 18 by’amadorari y’Amerika akubiyemo imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.
Muri icyo gihe, As Kigali yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura Sali Boubakary bitaba ibyo igafatirwa ibihano bikakaye.
Tariki ya 30 Mata 2024 As Kigali yakiriye ibaruwa ivuye muri FIFA iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha abakinnyi umwaka utaha kubera yanze kwishyura uyu mukinnyi nk’uko yabitegetswe.
Ibi bihano bije nyuma y’uko iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali inaniwe kwishyura myugariro Sali Boubakary Li wayitsinze muri FIFA.
As Kigali yiyongereye kuri Kiyovu Sports nayo yahanwe kutandikisha abakinnyi ndetse na Etincelles yategetswe kwishyura Jerome Iniesta na we wirukanwe binyuranyije amategeko.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…