Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports y’Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kigahita cyangirika, Perezida wa FERWAFA Munyentwali Alphonse yabivuye imuzi.
Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yahawe igikombe cyangirikira mu birori byo kucyishimira aho hari ibice bimwe byacyo byaguye hasi.
Ku kibazo cy’iki gikombe, Perezida wa FERWAFA yabigarutseho aho yagize ati “Hari iburo ihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru, ni yo yafungutse ubwo bagitereraga hejuru. Yarafunzwe, barongera baragisubizwa.”
Mu bindi byagarutsweho harimo ikibazo cy’imisifurire, aha Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko batazihanganira abasifuzi biba amakipe.
Ati “Ku cy’abasifuzi nta miyaga [kwihangana]. Guhana byo tuzahana ariko tunashyireho uburyo butuma bishoboka.”
Komiseri w’Imisifurire, Hakizimana Louis, yavuze ko muri iyi minsi bagongwa no kuba bafite abasifuzi bake, by’umwihariko abari mpuzamahanga.
Ati “Tuzahana, ariko turahana cyane. Ibihano byacu biba ari ukwigisha. Hari igihe tubategurira imyitozo ngo bikosoke. Ku byo guhagarika umusifuzi umwaka, kugira ngo wongere gutegura undi ujya kuri urwo rwego ntibiba byoroshye.”
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ko kuba barahannye Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida wakubise Rwaka utoza Rayon Sports WFC, byari mu bubasha bwabo kuko nta gihe cyari gihari ku buryo Akanama k’Imyitwarire katerana kandi hari undi mukino yashoboraga gutoza.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko hari amakosa arimo “ruswa” badahana kubera kubura ibimenyetso.
Yasabye abakinnyi, abatoza n’abafana ko bagomba kujya bitwara neza, bakirinda imirwano n’ubugizi bwa nabi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
View Comments
Inkuru yanyu yari nziza ariko irakennye, musubire mu bigize inkuru kuko nkubu hari ibiburamo, nkub mutubwiye ibyo aba bayobozi ba FERWAFA bavuze ariko se babivugiye he?
ni mu kiganiro n'abanyamakuru, ni ikiganiro mwagiranye cyihariye, ese ni inkuru mukesha ikindi kinyamakuru ( aha nkibaza impamvu mwaba mutakivuze)
mugerageze mukore kinyamwuga
Ikindi nabasaba mugerageze web yanyu mukosore urayifungura hakaza ibindi bishobora gutuma mubura abantu,
musitare amano