INKURU ZIDASANZWE

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru bye bya mbere ubwo yari afungiye mu Burusiya nyuma yo gufatwa mu 2022 ashinjwa ibiyobyabwenge.

Uyu mukinnyi w’Umunyamerika ukina nk’uwabigize umwuga ibi yabigarutseho bwa mbere kuva yava mu gihome mu mezi mu gihugu cy’u Burusiya ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri ABC kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024.

Ni bikubiye mu gitabo ateganya gushyira hanze kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yise ‘Coming Home’ bivuze ‘Kuza Murugo’.

Griner yafunzwe nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Moscou nyuma y’uko abategetsi b’Uburusiya bavuze ko isaka ry’imizigo ye ryerekanye amakarito yari yitwaje arimo ibigendanye no kwisiga bivugwa ko harimo n’amavuta akomoka ku rumogi.

Griner yagize ati “Mu byumweru bya mbere nifuje guhitana ubuzima bwanjye inshuro irenze imwe.”

Ibi yabitangarije umunyamakuru Robin Roberts ukorera ABC.

Uyu mukinnyi yakomeje agira ati “Niyumvaga ko nshobora kuzava hariya nabi cyane.”

Yahisemo kwitekerezaho igice kimwe kuko ubusanzwe yarafite ubwoba bw’uko abarusiya bashobora kumugirira nabi n’umubiri we ntuzabonwe n’umuryango.

Ibibazo by’uyu mukinnyi cyaziye rimwe ubwo Uburusiya bwateraga muri Ukraine ndetse byagiye birushaho gukaza umurego hagati y’Uburusiya na Amerika, aho byaje kurangira nyuma yo kurekurwa aguze umucuruzi w’intwaro w’Uburusiya Viktor Bout.

Griner yavuze ko mbere yuko arekurwa, yahatiwe kwandikira ibaruwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

“Bantegetse ko nandika ibaruwa isaba imbabazi kandi ku muyobozi mukuru ariko nanashimira, gusa nashatse kubyanga ariko kandi ninako nifuzaga gutaha mu Rugo.”

Uyu mukinnyi avuga ko yatengushywe no kuba yarisanze mu ndege y’ubucuruzi icyo gihe yisanga kandi arikumwe n’undi munyamerika witwa Paul Whelan waje gufungirwa nawe mu Burusiya n’ubwo batari kumwe.

Griner avuga ko yakomeje ariko amuburira irengero ariko atekereza ko ariwe ukurikira cyangwa baraza kumuzana. Ati “baje gufunga imiryango, ntungurwa no kubona bambwira ko ntazongera kubona uwo mugabo yongera gusubira mu rugo”.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago