MU MAHANGA

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu tubari tubiri muri Quartier Gikizi ya Zone Kamenge Komine ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura.

Advertisements

Abaturage babonye uko byagenze bemeza ko babonye abantu baje n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux Double Cabine ifite ibirahuri bitabona,(voiture Toyota Hilux à vitre teintée) bahita bava muri iyo modoka, batera za grenade zikomeretsa abantu benshi bari bataramiye muri utwo tubari.

Ababonye uko byagenze, baravuga ko ntawapfuye muri ako kanya, ariko hakomeretse benshi cyane,bamwe bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro biri hafi y’ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.

Abantu baba muri Karatsiye Gikizi ya zone Kamenge, batashimye ko amazina yabo amenyekana, bemeza ko ibyo byakozwe n’imbonerakure, kuko arizo zahawe intwaro kandi ari nazo zizenguruka mu ijoro ahantu hose.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago