Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz aho yujuje Miliyoni 100 kuri Audiomack.
Konde Boy [ Abdul Rajabu Kahali aka Harmonize ], nyuma yo guca aka gahigo yabaye umuhanzi wa Kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Diamond Platnumz.Aba bahanzi bombi bahise bashimangira ubudahangarwa bwabo muri muzika ya Afurika y’Iburasizuba.
Umuziki wa Harmonize ntabwo wakunzwe kuri Radiyo gusa, ahubwo no mu Bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe bw’abaturage zimwe mu ndirimbo ze zigeramo.Muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba , Harmonize na Diamond Platnumz nibo bagabo basa n’abikubira imyidagaduro ukongeraho na Rayvanny nawe wo muri iki gihugu.
Kuri ubu Diamond Platnumz niwe uyoboye Afurika y’Iburasirazuba kuri Audiomack na 18 z’abumvise indirimbo ze kuri uru rubuga.Indirimbo ‘Single Again’ ubwayo yumviswe inshuro Miliyoni 103 ari nayo yafashije Album ye ‘Visit Bongo’ kwamamara.
Haba muri Tanzania n’ahandi, umuziki wa Diamond Platnumz na Harmonize uguma mu ihangana.
Mu minsi yatambutse nyuma y’aho Diamond Platnumz atangarije ko agiye gutegura igitaramo cye bwite cyo kwishimira imyaka amaze muri muzika, yatangaje ko Harmonize na Rayvanny ari abana be abandi bakaba abuzukuru be.Byakuriwe n’andi magambo yatangajwe na Harmonize ubwe bituma abantu bakomeza kwibaza ku mubano wabo bombi muri muzika.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…