IYOBOKAMANA

Papa Francis yatakambiye mu nama ya G7

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yatakambiye abayobozi ba G7 n’abandi batumirwa babo kwita no gushyira imbere icyubahiro cya kiremwa muntu mw’ikoranabuhanga ry’ubwenge karemano (Artificial Intelligence mu Cyongereza, cyangwa Intelligence Artificielle mu Gifaransa).

Yasobanuye ko rishobora guhindura ubusa busa umubano hagati y’abantu. Ati: “Ibyemezo ntibikwiye gufatwa n’imashini. Tureke abantu bakomeze bifatire ibyemezo ubwabo.”

Nyuma yo kuvuga ijambo rye, Papa Fransisiko yagiye kuganira by’umwihariko n’abayobozi icumi bari mu nama, umwe ukwe undi ukwe.

Aba ni ba Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Volodymir Zelensky wa Ukraine, Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Luiz Ignacio Lula da Silva wa Brezil, Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya, William Ruto wa Kenya, Abdelmadjid Tebboune wa Alijeriya, na ba minisitiri b’intebe Narendra Modi w’Ubuhinde na Justin Trudeau wa Canada, na perezida w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva.

Mu byo baganiriyeho harimo intambara zo muri Ukraine no mu ntara ya Gaza muri Palestina.

Hagati aho, abayobozi ba G7 batangije umugambi mugari wo kurwanya inzara, ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi kw’isi.

Uyu mugambi uzashyira ingufu cyane cyane mu bihugu bikennye n’imishinga muri Afurika. Bizajyana no kubigabanyiriza cyangwa kubisonera amadeni.

Bwa mbere na mbere mu mateka yayo, kuva yashingwa mu 1973,G7 yakiriye umushyitsi w’imena, umushumba wa kiliziya gatorika y’isi yose.

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

5 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

10 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

14 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

15 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago