INKURU ZIDASANZWE

Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko u Rwanda ayoboye atazigera yemera ko ruterwa n’ubwo ari ruto

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko u Rwanda ayoboye atazigera yemera ko ruterwa ahubwo ko intambara z’abashaka gutera u Rwanda azazirwanira aho bafite ibihugu binini.

Paul Kagame uri kwiyamamaza ariko akaba na Perezida wa Repubulika yashimiye abaturage ba Nyamasheke uburyo bitwaye mu mwaka wa 2019.

Muri uyu mwaka ngo abantu bashatse gutera u Rwanda bavuga ko bazanyura i Nyamasheke. Aba bateye u Rwanda ngo bari babwiwe ko i Nyamasheke hari abaturage badakunda ubutegetsi buriho ndetse ngo bumvaga nibaza bazakirwa neza. Perezida Kagame ati “abasigaye muri bo bazabara inkuru“.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku byavuzwe n’abayobozi b’ibihugu bituranyi birimo uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’uw’uburundi. Aba bombi bavuze ko bazafasha abanyarwanda guhirika ubutegetsi buriho. Kuri Perezida Kagame u Rwanda si igihugu gifite umwanya wo kurwaniramo.

Perezida Kagame yagize ati “Ariko nabababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize Oyaaa. Tuzabasanga Aho igihugu ari kinini Kandi sibo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubwo rero ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini tukaborangirizayo”.

Perezida Kagame wemeza ko umutekano ariwo ubuzima bwose bw’igihugu bwubakiraho yongeye kwibutsa abanyarwanda ko uburenganzira bwo kwirinda babufite. Ati “Ntawe dusaba uruhushya rwo kurinda u Rwanda oyaa turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babigerageje nashatse nabibutsa ngo bacishe macye.”

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kongo mu 2023 Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko ashobora kurasa I Kigali ngo atavuye muri Kongo. Uretse uyu kandi Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye nawe yumvikanye avugira I Kinshasa ko azafasha abanyarwanda kwibohora ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Mu mwaka wa 2018 abarwanyi b’umutwe wa FLN bagabye ibitero mu Rwanda baturutse mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo binjirira i Nyamasheke abandi nabo bagabye ibitero baturutse I Burundi binjirira muri Nyungwe. Bamwe muri aba baguye muri ibi bitero abandi batawe muri yombi bagezwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

15 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

15 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago