RWANDA

Abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza bagombaga gusibira baziga mu kiruhuko

Ubutumwa ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB cyahaye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bose burerekana ko abana bazafatirwa umwanzuro ko bagomba gusibira mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bagiye gushyirirwaho gahunda yihariye izamara ukwezi kose. Bakazahabwa amasomo mu gihe abandi bazaba bari mu biruhuko.

Iyi gahunda ipanzwe mu gihe cy’ibiruhuko REB yayise gahunda Nzamurabushobozi igamije kongerera ubumenyi abanyeshuri batagize amanota yo kwimuka, kandi abarimu bazayigishamo amasomo y’imibare, ikinyarwanda n’icyongereza bazabanza guhabwa amahugurwa y’iminsi 4. Abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ni abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ni ukuvuga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Biteganijwe ko aya masomo azagenerwa abana bagombaga gusibira nasozwa bazahabwa ibindi bizamini hanyuma bakaba bazavamo umubare runaka wimukira mu mwaka wisumbuyeho. Amasomo muri gahunda Nzamurabushobozi kuri aba bana bagombaga gusibizwa azatangira kuwa 29 Nyakanga asozwe kuwa 30 Kanama. Bigaragara ko azasozwa umwaka w’amashuri ukurikiyeho nawo uhita utangira.

Umwe mu barimu waganiriye na Makuruki.rw yagaragaje ko iyi gahunda ari nziza ndetse ko izafasha cyane abanyeshuri bazayibyaza umusaruro. Gusa uyu murezi wo mu karere k’icyaro akagaragaza impungenge ko aba bana baba batabonye amanota yo kwimuka usanga n’ubundi ari abadakunda ishuri. Ati “Abana babura amanota 50% twimirira ho usanga ari ba bana basanzwe basiba no mu minsi y’ishuri barimo abashaka kwigira mu bucuruzi bw’ibisheke, ndetse no kwikinira imipira, bene aba bana rero sinzi ko bizatworohera noneho kubabwira ko bagomba kujya ku ishuri mu biruhuko, mu gihe bagenzi babo badahari.” Impungenge z’uyu mwarimu zigaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iyi gahunda izabashe gutanga umusaruro.

Amabwiriza abarimu bo mu mashuri abanza bafite kugeza ubu ni uko umwana utagize amanota 50% asibira mu mwaka yari asanzwe yigamo. Abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 40% na 50% bagomba kwitabira aya masomo yo mu kiruhuko bayasoza bagahabwa ibindi bizamini bishobora gutuma muri bo hagira abandi bimuka.

Hari abandi barimu bagaragaza ko hagamijwe kwerekana umusaruro w’iyi gahunda, bashobora kwisanga mu mutego wo gutanga amanota menshi yemerera abana bavuye muri gahunda Nzamurabushobozi kwimuka nyamara mu by’ukuri bidasobanuye ko bamenye ibyo bari barananiwe mu mwaka wose w’amashuri.

Biteganijwe ko umwaka w’amashuri ku banyeshuri biga mu mashuri abanza usozwa kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024. Iyi gahunda Nzamurabushobozi kandi ntireba ibindi byiciro by’uburezi kuva ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza kugeza ku mashuri yisumbuye.

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

9 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

11 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

11 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

11 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

1 day ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

1 day ago