Ubutumwa ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB cyahaye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bose burerekana ko abana bazafatirwa umwanzuro ko bagomba gusibira mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bagiye gushyirirwaho gahunda yihariye izamara ukwezi kose. Bakazahabwa amasomo mu gihe abandi bazaba bari mu biruhuko.
Iyi gahunda ipanzwe mu gihe cy’ibiruhuko REB yayise gahunda Nzamurabushobozi igamije kongerera ubumenyi abanyeshuri batagize amanota yo kwimuka, kandi abarimu bazayigishamo amasomo y’imibare, ikinyarwanda n’icyongereza bazabanza guhabwa amahugurwa y’iminsi 4. Abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ni abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ni ukuvuga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Biteganijwe ko aya masomo azagenerwa abana bagombaga gusibira nasozwa bazahabwa ibindi bizamini hanyuma bakaba bazavamo umubare runaka wimukira mu mwaka wisumbuyeho. Amasomo muri gahunda Nzamurabushobozi kuri aba bana bagombaga gusibizwa azatangira kuwa 29 Nyakanga asozwe kuwa 30 Kanama. Bigaragara ko azasozwa umwaka w’amashuri ukurikiyeho nawo uhita utangira.
Umwe mu barimu waganiriye na Makuruki.rw yagaragaje ko iyi gahunda ari nziza ndetse ko izafasha cyane abanyeshuri bazayibyaza umusaruro. Gusa uyu murezi wo mu karere k’icyaro akagaragaza impungenge ko aba bana baba batabonye amanota yo kwimuka usanga n’ubundi ari abadakunda ishuri. Ati “Abana babura amanota 50% twimirira ho usanga ari ba bana basanzwe basiba no mu minsi y’ishuri barimo abashaka kwigira mu bucuruzi bw’ibisheke, ndetse no kwikinira imipira, bene aba bana rero sinzi ko bizatworohera noneho kubabwira ko bagomba kujya ku ishuri mu biruhuko, mu gihe bagenzi babo badahari.” Impungenge z’uyu mwarimu zigaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iyi gahunda izabashe gutanga umusaruro.
Amabwiriza abarimu bo mu mashuri abanza bafite kugeza ubu ni uko umwana utagize amanota 50% asibira mu mwaka yari asanzwe yigamo. Abanyeshuri bagize amanota ari hagati ya 40% na 50% bagomba kwitabira aya masomo yo mu kiruhuko bayasoza bagahabwa ibindi bizamini bishobora gutuma muri bo hagira abandi bimuka.
Hari abandi barimu bagaragaza ko hagamijwe kwerekana umusaruro w’iyi gahunda, bashobora kwisanga mu mutego wo gutanga amanota menshi yemerera abana bavuye muri gahunda Nzamurabushobozi kwimuka nyamara mu by’ukuri bidasobanuye ko bamenye ibyo bari barananiwe mu mwaka wose w’amashuri.
Biteganijwe ko umwaka w’amashuri ku banyeshuri biga mu mashuri abanza usozwa kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024. Iyi gahunda Nzamurabushobozi kandi ntireba ibindi byiciro by’uburezi kuva ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza kugeza ku mashuri yisumbuye.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere…
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…