Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu cya Portugal.
Kujya muri Portugal ku uyu mukinnyi byagizwe ibanga gusa bivugwa ko agiye kuhamara ibyumweru bigera kuri bitatu mu igeragezwa.
Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’uyu mukinnyi Nibagwire ubwo yabibazwaga n’Umuseke.
Uyu mukinnyi ukina asatira yemeye avuga ati: “Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.”
Byemezwa ko uyu mukinnyi ari gukora igeragezwa mu kipe ya FC Setúbal Football Club y’Abagore ikina mu Cyiciro cya Mbere.
Nibagwire Libelléé ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya AS Kigali y’abagore umwaka ushize, aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…