Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore yerekeje muri Portugal

Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu cya Portugal.

Kujya muri Portugal ku uyu mukinnyi byagizwe ibanga gusa bivugwa ko agiye kuhamara ibyumweru bigera kuri bitatu mu igeragezwa.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’uyu mukinnyi Nibagwire ubwo yabibazwaga n’Umuseke.

Uyu mukinnyi ukina asatira yemeye avuga ati: “Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.”

Byemezwa ko uyu mukinnyi ari gukora igeragezwa mu kipe ya FC Setúbal Football Club y’Abagore ikina mu Cyiciro cya Mbere.

Nibagwire Libelléé ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya AS Kigali y’abagore umwaka ushize, aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Nibagwire Libellée asanzwe ari rutahizamu w’Amavubi mu bagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *