RWANDA

Nduhungirehe yasubije Minisitiri Muyaya wa RD Congo wanenze uko amatora yagenze mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije mugenzi we Patrick Muyaya ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanenze uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Amajwi NEC yatangaje yerekana ko umukandida Paul Kagame wa RPF-Inkotanyi yanikiye Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahatane, nyuma yo kugira amajwi 99.15%.

Minisitiri Patrick Muyaya usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, mu kiganiro yahaye TV5 Monde yanenenze uko amatora yagenze, avuga ko “yari amatora afunze, arimo abakandida babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bateguwe, ndetse na misiyo y’indorerezi zifite isura nziza yari iyarimo”.

Yavuze ko “nta rugomo rwigeze rugaragara, nta wutavuga rumwe n’ubutegetsi ’wiyahuye’ akoresheje imbunda ya machine gun yari mu modoka ye, nta bikoresho by’itora byagaragaye mu ngo z’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi; nta biro by’itora byasahuwe; nta muturage wabujijwe gutora, ku buryo amatora yiswe ’akajagari’ n’inama y’abepiskopi”.

Izi nenge zose Nduhungirehe yagaragaje nk’izitaragaragaye mu matora yabaye mu Rwanda zagaragaye mu matora yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu Ukuboza 2023.

Ni amatora kandi yiciwemo munyapolitiki Chérubin Okende wari umuntu wa hafi y’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, mbere y’uko muri Gashyantare uyu mwaka urukiko rwemeza ko yiyahuye; ibyafashwe nk’ikinyoma cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Nduhungirehe kandi yagaragaje ko nta mvugo zuzuye urwango zigeze zigeze zigaragara mu gihe cy’amatora yo mu Rwanda bitandukanye no muri RDC, cyangwa ngo hagire umusirikare w’u Rwanda watwitswe kubera uko asa, cyangwa ngo Perezida Paul Kagame akangishe guhirika ubutegetsi bw’igihugu baturanye no kurasa mu murwa mukuru wacyo nk’uko Tshisekedi yavuze ko azahirika ubw’u Rwanda.

Ku bijyanye no gutegura abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, Nduhungirehe yavuze ko uyu ari umwihariko wa Congo.

Yunzemo ko indorerezi zirimo iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Uwa Afurika y’Iburasirazuba, uwa Afurika yo hagati, uwa COMESA ndetse n’uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa zaje gukurikirana amatora yo mu Rwanda, bitandukanye n’ibivugwa na Kinshasa.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago