AMATORA

NEC yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite

Kuri uyu mugoroba, tariki 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yatangaje burundu ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024.

Tariki ya 14 Nyakanga, Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo batoye, ku munsi wakurikiyeho hatora ababa mu Rwanda. Ku ya 16 Nyakanga, hatoye abo mu cyiciro cy’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

NEC yashimangiye ko Umuryango FPR Inkotanyi wari ushyigikiwe n’ishyaka PDC, PPC, PSR, PPC na UDPR, wagize amajwi 68,83% angana na 6.126.433 by’abatoye. Iyi ntsinzi yawuhesheje imyanya 37 mu Nteko.

Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ryagize amajwi 8,66% angana na 770.869 by’abatoye. Aya majwi yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w’abadepite.

PSD iharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage yagize amajwi 8,62% angana na 767.143, yayihesheje imyanya itanu mu mutwe w’abadepite.

DGPR-Green Party iharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yagize amajwi 4,56% angana na 405.893, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

Ishyaka ntangarugero muri demokarasi, PDI, ryagize amajwi 4,61% angana na 410,513, arihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

PS Imberakuri, ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza, yagize amajwi 4,51% angana 401.524, ayihesha imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite.

Nsengiyumva Janvier yagize amajwi 0,21% angana na 19.051. Bitewe n’uko atagejeje ku majwi 5% asabwa umukandida wigenga, ntabwo yabonye umwanya mu mutwe w’abadepite.

Mu byiciro byihariye

Mu cyiciro cy’abagore, mu ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamurera Olive yagize amajwi 79,35%, Mukarusagara wagize amajwi 79,33%, Ndangiza Madina wagize 74,04% na Izere Ingrid Marie Parfaite wagize 73,32%.

Mu ntara y’Amajyepfo, hatowe Tumushime Francine wagize 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire wagize 73,83%, Uwababyeyi Jeannette wagize 71,68%, Kayitesi Sarah wagize 68,56%, Mukabalisa Germaine wagize 66,73% na Tumukunde Hope Gasatura wagize 65,9%.

Mu ntara y’Uburengerazuba, hatowe Ingabire Aline wagize amajwi 72,2%, Mukandekezi Françoise wagize 66,6%, Nyirabazayire Angelique wagize 65,4%, Muzana Alice wagize 60,9%, Sibobugingo Gloriose wagize 60,3% na Uwamurera Salama wagize 53,9%.

Mu ntara y’Iburasirazuba, hatowe Kazarwa Gertrude wagize amajwi 62,06%, Mushimiyimana Lydia wagize 61,64%, Kanyandekwe Christine wagize 58,81%, Mukamana Alphonsine wagize 57,76%, Uwingabe Solange wagize 57,69% na Mukarugwiza Judith wagize 53,37%.

Mu mujyi wa Kigali, hatowe Kanyange Phoebe wagize 82,78% na Gihana Donatha wagize 76,08%.

Mu cyiciro cy’urubyiruko, hatowe Umuhoza Gashumba Vanessa wagize amajwi 73,72% na Icyitegetse Venuste wagize amajwi 62,35%.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga, hatowe Mbabazi Olivia wagize amajwi 59,90%.

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugizwe n’abantu 80 barimo 53 batowe muri rusange, 24 bo mu cyiciro cy’abagore, babiri bo mu cyiciro cy’urubyiruko n’umwe wo mu cyiciro cy’abafite ubumuga.

Ivomo: IGIHE

Christian

Recent Posts

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

22 hours ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

23 hours ago

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…

1 day ago

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…

2 days ago

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…

4 days ago

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

6 days ago