POLITIKE

Abavugwaho gushaka kujyana abantu mu gisirikare cya M23 barimo n’Abanyarwanda bafatiwe i Goma

Itsinda ry’abantu bagera kuri 15 bageragezaga gutwara abantu mu gisirikare cya M23 berekanwe mu Mujyi wa Goma kuwa gatandatu w’icyumweru gushize, mu gikorwa gisanzwe gikorwa buri cyumweru cyiswe ‘Safisha Mjii wa Goma’ (Gusukura Umujyi wa Goma).

Aba berekanwe bahise batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superitendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko muri abo bafashwe harimo abantu 8 bakurikiranweho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23.

Itsinda ryabo ngo ryavumbuwe kandi rinafatwa n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko mu bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye twa Goma, no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Superitendent Faustin Kapend Kamand avuga ko aba bantu bafashwe bakomoka mu karere k’umwanzi kandi bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa. Umusirikare wa brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu gihe cy’intambara.

Kamand yemeje ko muri Teritwari ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihisha, ari naho bategurira ubujura, n’ibindi byaha.

“Urubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu gace ka Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru”, ibi byatangajwe n’uyu muyobozi wongeyeho ko ubutasi bw’akarere ka 34 ka gisirikare bwamaze kwimurira abandi bagizi ba nabi i Kinshasa.

Ni iki gikorwa cyakozwe rwihishwa kugira ngo abo abategetsi ba RDC bita abacengezi batabimenya.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

6 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago