Itsinda ry’abantu bagera kuri 15 bageragezaga gutwara abantu mu gisirikare cya M23 berekanwe mu Mujyi wa Goma kuwa gatandatu w’icyumweru gushize, mu gikorwa gisanzwe gikorwa buri cyumweru cyiswe ‘Safisha Mjii wa Goma’ (Gusukura Umujyi wa Goma).
Aba berekanwe bahise batabwa muri yombi.
Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superitendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko muri abo bafashwe harimo abantu 8 bakurikiranweho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23.
Itsinda ryabo ngo ryavumbuwe kandi rinafatwa n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare muri Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko mu bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye twa Goma, no muri Teritwari ya Nyiragongo.
Superitendent Faustin Kapend Kamand avuga ko aba bantu bafashwe bakomoka mu karere k’umwanzi kandi bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa. Umusirikare wa brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu gihe cy’intambara.
Kamand yemeje ko muri Teritwari ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihisha, ari naho bategurira ubujura, n’ibindi byaha.
“Urubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu gace ka Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru”, ibi byatangajwe n’uyu muyobozi wongeyeho ko ubutasi bw’akarere ka 34 ka gisirikare bwamaze kwimurira abandi bagizi ba nabi i Kinshasa.
Ni iki gikorwa cyakozwe rwihishwa kugira ngo abo abategetsi ba RDC bita abacengezi batabimenya.
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…